Ni Umugabo witwa Tuyisenge Valens utuye mu murenge wa Rugero mu Karere ka Rubavu bijya gutangira kugirango bimenyekane ko afite agahanga k’umuntu byatangiye uyu mugabo ashwana n’umugore we bituma umugore we ajya kurara ku baturanyi.
Kubera uburakari uyu mugore yari afite byatumye amena ibanga yarafite aho yari yacumbitse iryo joro nk’uko uwo yacumbitseho yabitangarije BTN TV dukesha iyi nkuru, ibanga yamennye nta rindi ni iry’uko umugabo we agendana agahanga k’umuntu wapfuye mu gikapu ndetse kajya kanutsa n’inzi.
Umugore wavugaga ko yari yashatse kwicwa n’umugabo we yahise ahitamo kumuhururiza ku bwo kugendana agahanga k’umuntu mu gikapu, bukeye yahise yitabaza aho yari yaraye barajyana bajya gushaka ubuyobozi baje basanga koko agahanga aragafite.
Uyu mugabo atanga ubusobanuro bw’aka gahanga yavuze ko ari ak’umwana we wapfuye ndetse yongeraho ko uwakamutumye yari yamwemereye ko amuha amafaranga ibihumbi ijana terefone(smart phone) , ndetse akamuha n’inka.
Uyu mugabo nti bizwi neza aho yakuye aka gahanga n’ubwo yireguye avuga ko ari ak’umwana we yagendanaga, kuri ubu uyu Tuyisenge Valens afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugero.