Umuryango wa Nyirarukundo w’i Rubavu uheruka kwicwa atemwe n’uwo babanaga nk’umugabo witwa Ntakirutimana Niyonkuru, wanze kumushyingura aho urimo kwaka amafaranga angana n’ibihumbi 200 y’inkwano kugira ngo ashyingurwe; kuko umugabo we atakoye.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu rugo nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gisenyi, ariko abo mu muryango we banga ko yashyingurwa.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bugiye kubikurikirana ko aza gushyingurwa uyu munsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende, Kariba Antoine, avuga iki kibazo baza kugikurikirana ariko nyakwigendera agomba gushyingurwa uyu munsi.
Ati: “Uyu munsi nibwo tuza kubikurikirana nibwo tumenya ikiza gukorwa ariko agomba gushyingurwa uyu munsi.”
Amakuru BWIZA dukesha iyi nkuru ni uko umuryango wa Nyakwigendera usaba aya mafaranga cyangwa inzu babagamo bakayigabana, kuko umwana wabo yabanye n’uyu mugabo wamwishe badasezeranye.
Taliki 4 ukwakira 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru yuko umugore witwaga Nyirarukundo wari utuye mu mudugudu wa Rukeri, akagari ka Bihungwe ho mu murenge wa Mudende yishwe n’uwo bikekwa ko ari umugabo we wahise aburirwa irengero.
Nyakwigendera yitabye Imana nyuma yo gutemagurwa mu mutwe.