in

Rocky Kimomo yatangaje ikipe yihebeye mu Rwanda

 

Rocky Kimomo ukunzwe cyane n’abanyarwanda bakunda kureba agasobanuye yatangaje ikipe akunda ndetse yihebeye kuva mu bwana bwe.

Rocky ubwo yari kuri radio Rwanda umunyamakuru Leagan ndetse wiganye na Rocky yamubajije niba agikunda Rayon siporo nk’uko yayikundaga mbere bakiri mu mashuri.

Rocky yagize ati: ” Rayon siporo ndayikunda cyane kandi nzayikunda mpaka mfuye niyo kipe nkunda mu Rwanda”.

Rocky yakomeje avuga ko ikipe ya Rayon siporo yayikunze kuva kera cyane kandi buriya yasanze Rayon siporo ikundwa n’abantu benshi ku Isi kuko mu bihugu yagerageje kujyamo bitandukanye yagiye asangamo abakunzi ba Rayon siporo.

Rocky yasoje yizeza abafana ba Rayon siporo ko yiteguye kuyifasha mu gihe bamushyigikira bakagura filime ye yashyize hanze yitwa Wrath of soldier.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Kayumba Darina yabarije abakobwa bifuza mubyara we Kenny K- Shot niba ntawe arahitamo – VIDIO

Amanota atatu agoye Ku ikipe ya Rayon sport