in

RIP Yunia: Nyirakuru wa The Ben yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 nibwo mu muryango mugari ubarizwamo umuhanzi The Ben, hasakaye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Nyirakuru.

Uyu mukecuru ukuze ariko ugaragara nk’uwari agifite imbaraga, yitabye Imana ubwo yari mu nzira ajyanywe kwa muganga nyuma yo kumara iminsi arwaye.

Umwe mubo abereye Nyirakuru yagize ati” Nyogokuru yari akuze ariko agifite imbaraga, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 ubwo yari ajyanywe kwa muganga, yari amaze iminsi arwaye ariko atarembye”.

Uyu Mukecuru witwa Mukangarambe Yunia ni Nyirakuru wa The Ben ubyara Nyina, yari atuye mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu kanyamuneza ku maso, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basesekaye i Kanombe – AMAFOTO

Umu-Pastor usengera abantu abafata mu bugabo akomeje kutavugwaho rumwe -VIDEWO