in

RIP Théodomile! Uwari umukozi mu karere yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho mu kagari ka Ntaruka haravugwa inkuru y’umuyobozi waka karere witabye Imana umurambo we usangwa mu nzira bikekwa ko yishwe.

Uyu muyobozi witwa Théodomile Ndizeye wari Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Ntaruka (SEDO), umurambo we wasanzwe ku musozi mu ishyamba, wabonwe n’abana ubwo bari mu ishyamba batashya inkwi

Aho uwo murambo bawusanze, ni muri metero zirenga 200 uvuye ku nzira yerekeza ku Kagari ka Ntaruka, aho yari asanzwe akorera.

Nyakwigendera Théodomile Ndizeye wari SEDO

Uwo muyobozi yari afite umugore n’abana babiri, aho yari amaze umwaka umwe ari umukozi w’ako kagari.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa ku Kacyiru ngo hamenyekane icyo yazize. Inzego z’umutekano zihita zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Francois Xavier Habukubaho
Francois Xavier Habukubaho
1 year ago

Uwo muvandimwe twamukundaga.Imana imwakire mu bayo.Natwe yatuyoboye neza hano mu murenge wa Gahara mu kagali ka Murehe.

Burya si ukuvuga gusa na ruhago barayizi cyane! Abanyamakuru bari barangajwe imbere na Mugaragu David wa RBA, banyagiye ikipe yari yabiterereje iziko ari abo kuvuga gusa itazi ko harimo n’impano (AMAFOTO)

Iki cyo abagenzi b’i Kigali ntibari bukihanganire! I Kigali mu modoka rusange hagaragajwe ikindi kibazo gishya kandi giteye inkeke ku bagenzi batega imodoka rusange