Abasore babiri bo mu karere ka Karongi basanzwe mu nzu bapfuye, iperereza kucyaba cyabishe riracyakomeje, ni mu gihe umukobwa wari uryamye muri iyo nzu nawe yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibuye ngo yitabweho.
Ibi byabereye mu murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca, ho mu mudugudu wa Kamuvunyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2023.
Amakuru avuga ko aba basore 2 bari basanzwe baba ku muturage bagira icyo bapfana.
Abitabye Imana ni Niyomugabo Salimu w’imyaka 17, na Ishimwe Jemas w’imyaka 20.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yahamirije Rwandanews24 aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati “Bitabye Imana ariko ntituramenya icyabishe, ariko hageze abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB iperereza riracyakomeje.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’iperereza imibiri ya nyakwigendera irajyanwa ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
Hari amakuru avuga ko aba basore baba bishwe no kubura umwuka kubera imbabura batetseho ibyo kurya.