in

RIP Rehema! Umukobwa w’imyaka 37 wari ufite ubukwe ku cyumweru yitabye Imana avuye muri Bridal shower ye ari kumwe na Nyina

Impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa witwa Rehema Chao, wari uvuye mu birori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal shower, aho yari afite ubukwe tariki 2 Ukuboza 2023, muri iyo mpanuka yana hitanye nyina barikumwe bavuye muri ibyo birori mu karere ka Mwanga muri Tanzania.

Amakuru avuga ko uyu Rehema Chao, w’imyaka 37, yakoze impanuka ubwo yari atwaye imodoka arikumwe na nyina Agness Chao, ubwo bari bavuye mu birori byo gusezera ku bukumi bwe ahitwa Morogoro.

Uyu mukobwa Rehema ngo yashatse guhunga icyobo cyari mu muhanda, hanyuma ahita agongana n’indi modoka hanyuma we na nyina bahita bitaba Imana mu gihe abandi bavandimwe be babiri barikumwe muri iyo modoka bahise bakomereka bikabije bahita bajyanwa mu bitaro.

Uyu Rehema yitabye Imana kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, ubwo yari mu myiteguro y’ubukwe yari afite ku cyumweru tariki 2 Ukuboza 2023., Rehema yari asanzwe ari Umwarimu muri Segonderi yahitwa Sua mu Ntara ya Morogoro.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Juno Kizigenza wagaragaye mu mihanda ya Kigali arimo akina umupira ‘karere’ n’abana – VIDEWO

RIP Mama Dina! Umugore witwa Dina uherutse gupfusha umugabo witwa Mahoro Patient aguye mu mpanuka, yagize ibindi byago bitunguranye abura nyina