in

RIP Nzeyimana Alain! Umuyobozi w’Itorero rikomeye cyane mu Rwanda yitabye Imana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Umuyobozi w’Itorero rikomeye cyane mu Rwanda yitabye Imana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Nzeyimana Alain wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari yitabye Imana kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 azize uburwayi.

Nk’uko bitangazwa na IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko Nzeyimana yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye.

Nzeyimana ni umwe mu bashinze Inganzo Ngari ryabaye rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.

Rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa.

Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w’u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda no mu mahanga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uzagira ineza yanjye yibuka, azayiture abana banjye” Urwandiko ruteye agahinda rwasizwe n’umunyamakuru Theogene Manirakiza ufungiye i Mageragere

Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we wamutwaye uruhu n’uruhande