in

“RIP nshuti yanjye” Umunyarwenya Clapton Kibonke yashenguwe n’urupfu rw’umukinnyi wa Sinema bakinanaga muri filime ya Seburikoko

Muri weekend ishije nibwo abakunzi ba sinema nyarwanda bumvise inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Nyakubyara Chantal wamamaye nka Nyiramana muri filime ya Seburikoko.

Mu bantu bababajwe cyane n’uru rupfu rwa Nyiramana, harimo n’umunyarwenya Clapton Kibonke bari basanzwe bakinana muri Seburikoko.

Abinyujije mbunga nkoranyambaga ze, Clapton Kibonke yasangije abamukurikira ifoto yifotoje ari kumwe na nyakwigendera, maze aherekezaho amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro(RIP) nshuti yanjye.”

Nyiramana yitabye Imana azize uburwayi bwa Diyabete ndetse n’umuvuduko w’amaraso, yapfuye nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro bya Nyarugenge yari arwariyemo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Juwayeze wa Juno akomeje kurishwa umubu n’inkumi y’uburanga isigaye yarigaruriye Juno Kizigenza kugeza n’aho basigaye basohokana nk’umugore n’umugabo (VIDEWO)

Papa Sava yashenguwe n’urupfu rwa Nyiramana ndetse anatangaza n’amagambo uyu mubyeyi yababwiye ubwo yamenyaga indwara arwaye ari nayo yaje kumuhitana