RIP Nshimiyimana John! Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yagiye koga muri Muhazi ni uko maze aza kurohama ahasiga ubuzima.
Nshimiyimana John, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20, wigaga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana nyuma yo kujya koga mu Kiyaga cya Muhazi ari kumwe na bagenzi be akaza kurohama.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023 ku Kiyaga cya Muhazi hagati y’Imirenge ya Gishari n’uwa Muhazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu munyeshuri yaguye mu mazi ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga kuri iki kiyaga akaza kurohama bagenzi be bamukuramo ariko afite intege nke aho yaje no kuhasiga ubuzima.