in

RIP Mukarukundo Elina: Umukecuru w’imyaka 60 wo mu Karere ka Rubavu yishwe atewe inkamba z’amabuye anakubiswe inkoni, bamushinja uburozi

Polisi y’u Rwanda yemeye ko yafashe Abaturage batanu bo mu karere ka Rubavu bakekwaho kwica bateye amabuye uwo bakekaho amarozi.

Ibi byabereye mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Makurizo, umudugudu wa Makurizo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki 02 Ukuboza 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabihamirije Rwandanews24 dukesha.

Ati “Nibyo kokouwo mukecuru yishwe n’abaturage bavuga ko aroga, abagera kuri 5 batawe muriyombi, RIB ikaba iri gukora iperereza.”

SP. Karekezi yaboneyeho gukangurira abaturage ko kizira ndetse kikanaziririza kwihanira kubera mu buryo bwose byabayemo, haba uko kuvuga ko umuntu aroga, dukwiye gutanga amakuru agakurikiranwa mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu wariwe wese ubuzima.

Karekezi akomeza avuga ko uwaba yabikoze bitamukuraho icyaha cyo kuba yishe umuntu, ko abaturage bakwiye kubyirinda.

Amakuru avuga ko aba baturage bafunzwe bakekwaho kwica uwitwa Mukarukundo Elina w’imyaka 55 bashinjaga kubarogera abana 2 bo mu rugo rumwe bakitaba Imana.

Abo bana ni ab’uwitwa Hakizimana Pierre umwe yapfuye taliki 28 ugushyingo 2023 undi yitaba imana kuwa 2 ukuboza 2023, bitera abaturage uburakari nuko batema insina za Mukarukundo Elina ndetse bamutera amabuye kugeza apfuye.

Umwe mu baturage utuye muri uyu mudugudu wabonye ibyabaye yavuze ko bari bafite uburakari bukabije.

Ati “Bamukekagaho kuba amaze iminsi aroga abo kwa Hakizimana, ejo rero nibwo hapfuye undi muntu muri uru rugo nuko bahita bagira uburakari bigabiza insina ze baratemagura nawe bamubonye bamutera amabuye kugeza apfuye.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yatabaye igatwara umurambo ku bitaro ndetse inafata abakekwaho kubigiramo uruhare.

Yashoje avuga ko abaturage bagaragaye muri iki gikorwa bari benshi bikabije bishoboka ko nubwo hafashwe 5 hari nMukarukundo Elina ’abandi baza gufatwa.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byafashe urundi rwego! Inkuru nziza ku bakunzi b’umuziki guturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri RBA, yakoze ubukwe bubereye ijisho – AMASHUSHO