Umusore ukomoka mu mujyi wa Lusaka muri Zambia, yatakaje ubuzima bwe,kuri iki cyumweru, nyuma ya saa sita, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 26.
Misheck Mutelo Lwendo yarohamye muri pisine yo muri Precious Moments Lodge mu gace ka Kamwala y’Amajyepfo ahagana mu masaha ya 13h00.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, Danny Mwale, nyuma yo kunywa inzoga mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, nyakwigendera yahisemo kujya koga muri pisine.
Ati: “Nyuma yo kubona ko yatinze kuva mu mazi, inshuti ze zabimenyesheje abashinzwe umutekano bahita batabara.
Umurambo wwe wavumbuwe mu ndiba ya pisine.”
Mwale yavuze ko abapolisi basuye aho hantu bemeza ko nta bugizi bwa nabi bundi bwahabaye.