in

RIP Masengesho Jean Pierre! Umusore ukiri muto yavuye mu bukwe ubundi yihina mu cyumba cye anywa Kioda ni uko iza kumutsinda ku irembo ry’iwabo

Umusore witwa Masengesho Jean Pierre w’imyaka 21 wo mu karere ka Karongi, yavuye mu bukwe ageze mu rugo yiyahuza umuti w’ibihingwa bita Kioda.

Ibi byabaye kuwa 28 Kanama 2023, aho atuye mu mudugudu wa Ruhondo, akagali ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi.

Abo mu muryango we bavuze ko uyu musore yavuye mu bukwe kuwa 27 Kanama 2023, ageze mu rugo yihina mu cyumba anywa kuri uyu muti, arangije yiyicarira ku irembo aho bamusanze yapfuye.

Bakimara kubona ko yapfuye, umuryango we wahise uhuruza abaturanyi n’abayobozi.

Irakoze Justin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi w’umusigire, yabwiye Taarifa ko amakuru bari basanzwe bafite kuri Masengesho ari uko yari asanzwe akunda inzoga cyane. Gusa ngo nta kibazo yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi.

Umurambo we uzashyingurwa nyuma y’isuzumwa rikorerwa mu bitaro bya Kibuye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gucyiruka inkoni, Teta Sandra yongeye kubura umutwe mu myidagaduro

Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irabanza mu kibuga dushobora kubona impinduka iteye ubwoba ndetse yanayikoraho