Umubyeyi wo muri Gisagara ari mu gahunda nyuma yo gupfusha abana babiri icyarimwe hakaboneka umwe.
Abana babiri bavukana barohamye mu gishanga umurambo w’umwe uraboneka naho undi aracyashakishwa.
Byabereye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Kabumbwe mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara aho abana babiri bavukana barohamye mu gishanga cy’umugezi w’Akanyaru.
UMUSEKE wahawe amakuru n’abaturanyi b’abo bana ko umukuru yari afite imyaka 13 y’amavuko yitwa Uwambajimana Julienne (aracyashakishwa) akaba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza naho musaza we yitwa Niyogisubizo Joseph (umurambo we wabonetse kuwa 05 Ukwakira 2023).
Iriya mpanuka yabaye taliki ya 1 Ukwakira 2023 gusa umurambo w’umwe muri bo uboneka nyuma y’iminsi ine.
Amakuru inzego z’ibanze zahaye UMUSEKE nuko bariya bana bombi bajyanye na nyirasenge gukura ibijumba umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko ajya koga ibirenge maze ashinguye ikirenge aranyerera binagendanye ko imvura imaze iminsi igwa ahita agwa mu kidendezi aho Akanyaru kamennye amazi gusa mushiki we w’imyaka 13 y’amavuko nawe yahise ashaka kumukurura nawe ahita agwamo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, Eugene Manirarora yagize ati“Umwe hari abamubonye umurambo ureremba mu mazi maze bawukuramo gusa undi akaba agishakishwa”
Uriya muyobozi akomeza avuga ko bakomeje gushakisha bafatanyije n’indi mirenge bahana imbibi yo mu karere ka Nyanza ariyo ya Ntyazo na Kibirizi.
Abo mu muryango wa ba nyakwigendera bavuze ko umurambo babifashijwemo n’akarere ka Nyanza bawujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Nyanza bakaba bari gushaka uko bawujyana iwabo ngo ushyingurwe mu gihe bagishakisha undi mwana w’umukobwa w’imyaka 13 utaraboneka.