RIP Jane! Umubyeyi w’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda yitabye Imana.
Umuhanzi wo muri Nigeriya Ayodeji Balogun uzwi cyane ku izina rya Wizkid yabuze nyina umubyara.
Mama wa Wizkid, Madamu Jane Dolapo Balogun, yapfuye ahagana mu ma saa 1.30 za mugitondo, kuri uyu wa gatanu.
Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru PUNCH cyandikirwa muri Nigeria, mukiganiro bagiranye na Manager w’uyu muhanzi bavuzeko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye, bavugako Madamu Balogun yapfuye mu rukerera rwo ku wa gatanu.
Yagize ati: “Yego, yapfuye muri iki gitondo, ahagana mu ma saa 1.30.”
Nyakwigendera Balogun ni nyina w’abandi bana babiri, Yetunde Balogun na Lade Balogun.