in

RIP Jalibu! Umugabo uherutse kurumwa n’imvubu ikamurya ubugabo yitabye Imana

Umugabo witwa Habimana Jalibu w’imyaka 41, wari utuye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi, yapfiriye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera kuribwa n’imvubu ikamurya ubugabo.

Jalibu yariwe n’imvubu ku wa 7 Werurwe 2024, ubwo yari mu mugezi wa Ruhwa ari kogamo amaguru nyuma yo gusoza guhinga kugira ngo atahe asa neza.

Iyi mvubu yari yamwihishe maze agitangira koga, yamuturutse inyuma, imufata mu matako ubugabo burahakomerekera cyane, ndetse imwangiza n’ibindi bice by’umubiri. Yatabawe n’abaturage.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe yanegekaye, naho bamuha transfer yo kujya kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare ‘CHUB’ ari naho yaguye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dynamo BBC yo mu Burundi yanze kwabara ‘Visit Rwanda’ bituma ikurwa mu irushanwa none indege ya RwandaAir niyo yagiye kubacyura iwabo

John Cena ubwo yajyaga gutanga ibihembo yatunguranye agenda yambaye ubusa buri buri -AMASHUSHO