in

RIP Jacqueline! Huye umukecuru yiciwe mu muhanda hakoreshejwe intwaro gakondo

Ku wa 04 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gasongati mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye habaye ubugizi bwa nabi biviramo umusore witwa Ndiramiye Jean gutabwa muri yombi akaba akurikiranyweho kwica atemye umukecuru yasanze mu nzira akamwataka ntacyo bavuganye.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru watemwe yitwaga Mukandaga Jacqueline akaba yari afite imyaka 66 y’amavuko, ndetse uyu musore wamutemye ari mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’Ibanze yavuze ko aba bombi ntacyo bapfaga ahubwo uyu musore yahuye n’uyu mukecuru asohotse kuko yari amaze guserera na mushiki we.

Ati “uriya mukecuru we yari avuye guhaha maze ahura n’uriya musore wari umaze huserera na mushiki we ahita amutemagura n’uko umukecuru ahita apfa. Ndetse aba bombi bari baturanye n’ubwo ati urugo ku rundi.”

Src: Umuseke

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

N’ubundi uwiyimye ntaho ataniye n’uwiyahuye! Bruce Melodie ukubutse muri Amerika yihembye igihembo gikomeye nk’umuntu uvuye mu kazi ntabyo kwisondeka -Amashusho

Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Goma yakoreye impanuka iteye ubwoba mu Rwanda irimo abantu bagera kuri barindwi n’umushoferi -Amafoto abigaragaza