in

RIP Iradukunda Eric : Umusore witwa Eric wari uri gusangira urwaga n’umugore w’undi mugabo mu kabari, yasanzwe muri ako kabari yapfuye

RIP Iradukunda Eric : Umusore wari uri gusangira urwaga n’umugore w’undi mugabo mu kabari, yasanzwe muri ako kabari yapfuye

Iradukunda Eric w’imyaka 29 wakoraga akazi ko gucunga isoko rinini rya Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, yasanzwe mu kabari yapfuye nyuma y’uko yari amaranyemo amasaha ane n’umugore w’undi mugabo basangira urwagwa.

Bivugwa ko yasohotse mu kabari umwanya muto inzoga zamurenze ariko kugaruka bikamunanira, bamufashije kugaruka mu cyumba aho bamuryamishije agahita ashiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore ukomoka mu Kagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, yapfuye akiri kumwe nuwo mugore basangiraga byanavugwaga ko yari inshuti ye.

Akabari yaguyemo kaba mu Mudugudu wa Badura. Gitifu Iyakaremye yavuze ko amakuru bayahawe na nyiri akabari wavugaga ko banyweye igihe kinini akaba yarasohotse agiye kwihagarika no guhagarara bikanga.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukiri muto cyangwa ukuze ukaba ufite aho ushaka kuva naho ushaka kwigeza tega amatwi w’umve ijambo ryatanzwe n’umwe mu bayobozi ba RIB, nurihomba bizakugora kubomvu nk’ibyo yavuze

Butera Knowless yanze agasuzuguro maze ajya kwiga none ubu yibitseho impamyabumenyi y’ikirenga (VIDEWO)