in ,

Rihanna yiyamye abamuvugagaho ko yibagishije amabere ye maze abahishurira ikindi kintu gikomeye batari bazi

Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yagiye akorera hirya no hino bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi akegukana atyo umubare w’abafana benshi, ku munsi w’ejo yahaye gasopo abavuze ko yaba yaribagishije amabere ye ku nshuro ya gatatu ndetse anihanangiriza abavuze ko yaba yarongeresheje ikibuno cye.

 

Nkuko tubikesha mtonews, ku munsi we’ejo nibwo Rihanna yeruye akabwira abantu bose babonye amafoto aherutse gushyira hanze bamwe bagatangira kuvuga ko yaba yaribagishije bimwe mu bice by’umubiri we nk’amabere ndetse akanongeresha ikibuno cye ko ataribyo ndetse aherako anatangariza abanyamakuru ko nta mpinduka na nkeya yigeze akora ku mubiri we. Abajijwe niba nta mpinduka ateganya kuzakorera umubiri we, Rihanna yahakanye yivuye inyuma avuga ko ibyo atabifite muri gahunda ze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere tattoo nshya ya Lionel Messi yabaye ikintu kiri kuvugwa cyane k’isi benshi bamufashe nk’uwashize isoni burundu

Serge Iyamuremye – BIRAMVURA