RIB yataye muri yombi umusaza w’imyaka 74 ushinjwa ibyaha birimo no gutukanira mu ruhame.
Tariki ya 18/09/2023, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB ) rwafunze HATANGIMANA ALLY ufite Imyaka 74 akurikiranyweho ibyaha bitatu bikurikira:
1. Gutukana mu ruhame
2. Gukoresha ibikangisho
3. Icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ibi byaha yabikoze tariki ya 11 Nzeri 2023, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwezamenyo mu Mudugudu w’Abatarushwa.
Hatangimana Ally afungiye kuri RIB STATION YA RWEZAMENYO mu gihe dosiye iri gutunganwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ubutumwa, Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thiery yabwiye HANGA NEWS dukesha iyi nkuru ko basaba abantu kugira ubworoherane anibutsa abantu ko RIB itahinganira umuntu wese ukoresha imvugo zikurura amacakubiri kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Atawe muri yombi nyuma yaho mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, umuturage witwa Bayisenge Jean De Dier, yatabaje inzego zishinzwe umutekano kuko yaterwaga n’uyu mugabo witwa Hatangimana Ally Musafiri amusanze mu kazi akora ku bucuruzi akumurwanya ashaka ku mwica , amuziza ko yamuhamagaje mu nzego z’ubuyobozi.