Abasore 2 bavukana, Rukundo Félicien w’imyaka 31 na Kanyabashi Jean Claude wa 25, bo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakurikiranyweho gutema umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wabafashe bayahiramo ubwatsi bw’inka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ubwo abo basore bombi bajyaga kwahira ubwatsi muri Pariki ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira, basanzemo abakozi bane bashinzwe kurinda Pariki (Eco-Rangers).
Hari mu masaha ya saa mbiri n’igice za mugitondo ubwo umwe muri abo barinzi witwa Mujyenama Thomas yabafatiraga mu cyuho bagashaka kwiruka agahita ahamagara bagenzi be bakabafata ndetse bakanababaza impamvu binjiye mu cyanya gikomye kandi bibujijwe n’amategeko.
Umwe muri abo basore yashatse kwiruka maze Mujyenama ahita amusingira aramufata ngo adacika, ariko wa musore ahita amutema aranamukomeretsa.
Gitifu Habimana yagize ati: “Umwe muri abo basore yashatse kwiruka no kurwanya aba barinzi ba Pariki, Mujyenama aramufata ngo adacika, uwo musore wari ufite akuma bahiza ubwatsi kitwa Nanjoro akamutemesha ku kuguru kw’iburyo aramukomeretsa bikomeye, undi nubwo yaviriranaga amaraso aramukomeza kugeza bagenzi be bamumufashije baramugumana.”
Avuga ko ubwo Inzego z’umutekano zahageraga uwakomerekejwe yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora ngo yitabweho n’abaganga, abandi bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanjongo kugira ngo bakurikiranweho ibyaha birimo kwangiza icyanya gikomye no gukomeretsa ushinzwe umutekano.