in

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Bizimana Jean Damascène witabye Imana yatumwe na se wabo

Umusore witwa Bizimana Jean Damascène yasanzwe yapfiriye mu gishanga cy’ahitwa Mukadogo, aho yari yatumwe na se wabo kuvoma amazi.

Byabereye mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Mutete ku gicamunsi cyo ku wa 14 Ugushyingo mu 2023.

Urupfu rwa Bizimana rwamenyekanye ubwo se wabo wari wamutumye amazi, yabonye atinze ajya kumwirebera agezeyo asanga aryamye hasi yapfuye.

Ababibonye babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore ashobora kuba yari afite uburwayi bw’Igicuri. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete Mwanafunzi Déogratias Yavuze ko umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma.

Ati “Yego byabaye ejo ku wa 14, bamusanze yapfuye ariko bikekwa ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, gusa RIB yahageze ngo ikore iperereza , umurambo wajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.”

Yasabye abaturage kutajya bakoresha abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe batizeye neza aho babatumye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umunsi : Hakim Sahabo yemereye umufana mukuru ko bafatana agafoto – Amafoto

Umunyamakurukazi wa BB Fm Umwezi yasariye umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukiri muto, Hakim Sahabo kugeza n’aho yemeza ko yamwandikiwe na muganga