Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu batandatu barega Uwihanganye Emile, nyiri sosiyete yitwa Ndoli Safaris Ltd bamushinja ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Uwihanganye aregwa ko mu bihe bitandukanye yagiranaga amasezerano n’aba bantu yo kubagurira imodoka akanazikodesha nyuma ntiyubahirize amasezerano bagiranye.
Ibyaha aregwa birimo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Amafaranga yose hamwe abo bantu yabatwaye bivugwa ko arenga miliyoni 37 Frw.
Umwe mu bamurega yabwiye IGIHE ati “Yatwizezaga ko azadutumiriza imodoka ndetse akaziha akazi kuko Ndoli Safaris ari sosiyete izwi mu byo gutwara abantu, nahise mwizera, numvaga bishoboka kandi abifitiye ubushobozi.”
Namuhaye miliyoni 17 Frw, imodoka yagera i Kigali nkamuha izindi miliyoni 13 Frw. Natanze ikirego muri RIB maze kumubura aho yakoreraga na telefone atayitaba. Numvise ko hari n’abandi yambuye.”
Dosiye ya Uwihanganye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha, nibwo buzagena niba igomba kuregerwa urukiko.
Muri ibi byaha byose ashinjwa, igifite igihano kinini gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko amayeri yakoreshejwe n’uuregwa asa neza neza nk’ayo abandi nkawe bakoresha.
Ati “Abantu bakwiye kujya bagira amakenga mu gihe bahuye n’abantu babizeza ibintu ubukire cyangwa urwunguko mu bintu bitandukanye hanyuma bakabaha amafaranga. Tuributsa abantu kandi ko bajya babikorana ubushishozi kuko hasigaye hariho abatekamutwe bizeza abantu ibitangaza.”
Dr Murangira yakomeje agira ati “ Abantu bari bakwiriye kwigira ku byabaye ku bandi mbere bakabikuramo isomo. Ntabwo amayeri Ndoli Safaris yakoresheje ari mashya, hari abandi bakurikiranwe bakoresheje nka yo, abantu nibagire amakenga.”
“Mbere yo gutanga amafaranga bagomba kwibaza impamvu baha umuntu amafaranga ngo ajye kubazanira imodoka. Muri make nibo bamuha igishoro cyo gucuruza.”
Ibyo Umuyobozi wa Ndoli Safaris aregwa bijya gusa n’ibiregwa Umuyobozi wa Tomtransfers nawe wabwiraga abantu ko atumiza imodoka mu mahanga akanazikodesha.
Ushaka imodoka yahitagamo ubwoko bw’iyo ashaka gutumiza yarangiza akishyura, umaze kwishyura yamubwiraga ko iyo modoka yanayimukodesha niba abishaka.
Dosiye y’umuyobozi wa Tomtransfers yari irimo ko yambuye abantu asaga miliyoni 800 Frw.
Mu gihe uwishyuye ategereje ko imodoka imugeraho, Tomtransfers yashoboraga kuba imuhaye iyo agendamo, yaba ashaka iyo gukodesha nabwo agatangira kumwishyura buri kwezi.
Benshi baguza n’iyi sosiyete imodoka ariko barazitegereza baraheba kandi baratanze amafaranga.
Muri iyo mikoranire irimo amayeri bigoye gutahura ko harimo uburiganya, hari abaguze imodoka bazibonye ariko hari n’abishyuye ariko barategereza baraheba ari na ho havuye bimwe mu byaha Munyaneza akurikiranyweho.
RIB isobanura ko nyiri Tomtransfers akimara kubona amayeri ye atangiye gutahurwa kandi abantu batangiye kumwishyuza ari benshi yahisemo gutoroka.
Bikekwa ko Ndoli Safaris amaze kubona abantu batangiye kumwotsa igitutu bamwishyuza asho