in

RIB yahagurukiye ikibazo cya Buravani

Umuhanzi nyarwanda umwe mu bafite ijwi rihogoza benshi Yvan Buravani kuri ubu ntago ubuzima bwe bumeze neza cyane kuko arwaye ndetse ari mu bitaro hanze y’igihugu muri India.

Nyuma y’uko agiye kwivuriza hanze, hagaragaye abantu batangiye kujya biyitirira Buravani bakaka amafaranga y’ubufasha kugira ngo Buravani avurwe kandi ari abanyamitwe babeshya.

Abantu bamaze kumenya ko hari abatangiye guteka imitwe kugira ngo bahabwe amafaranga, bahise bashyikiriza ikirego RIB kugira ngo buri wese wiyitirira Buravani agamije kwiba abantu abiryozwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kugira amakenga mbere yo batanga amafaranga.

Ati “ Gufasha si bibi ariko ni byiza ko umuntu yajya abanza kugenzura akamenya ko uwo agiye gufasha ari we koko. Abantu bakwiriye kwirinda gukoreshwa n’amarangamutima kuko nibwo buryo abashuka abandi bakoresha.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatsinzwe mu marushanwa kubera Igitsina cye kinini cyamuzitiraga guhatana

Yolo the queen yasabwe n’umufana ikintu gitangaje aza ku mukorera mu gitaramo cya the ben