in

RIB yaburiye Abanyarwanda ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byiyongera cyane mu kwezi kwa Mata

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ijanisha rya 40% by’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorerwa mu kwezi kwa Mata, aho rusanga ari igihe cyihariye gikwiye kwitonderwa cyane n’Abanyarwanda.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabigarutseho mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, aho yasobanuye ko mu myaka itandatu ishize, ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu mezi yose y’umwaka, ariko Mata ikihariye umubare munini.

Imibare ishimangira impungenge

Guhera mu mwaka wa 2019 kugeza mu wa 2024, muri Mata habaye ibyaha 946 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, bingana na 39.1% by’ibyaha byose byakorewe muri iyo myaka itandatu.

 

Mu Gicurasi hagaragaye ibyaha 242 bingana na 10%, Kamena hakurikiranywe 124 (5.7%), Nyakanga 110 (4.5%), Kanama 83 (3.7%), Nzeri 111 (4.6%) n’Ukwakira 133 (5.5%).

 

Ibindi byaha byagaragaye mu mezi ya Matarama (152), Gashyantare (93), Werurwe (168), Ugushyingo (104) n’Ukuboza (133). Gusa ukwezi kwa Mata ni ko kuruta ibindi byose, hakurikiraho Gicurasi.

 

Impamvu Mata ari ukwezi kwibasirwa cyane

Dr. Murangira yavuze ko ukwezi kwa Mata kwibasirwa n’ibi byaha bitewe n’impamvu ebyiri z’ingenzi. Ati: “Ukwezi kwa Kane ni ko ibi byaha bikorwamo cyane. Ni ukwezi tugomba kwitwararikamo no kubwira abantu ko bagomba kwirinda ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Hakurikiraho ukwezi kwa Gatanu.”

Yakomeje asobanura ko bamwe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bifashisha iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko baba bazi ko abarokotse baba bafite imitima yoroshye, bikorohera ababashotora, babatuka cyangwa bakabavuga nabi.

Ikindi ni uko Mata ari ukwezi kugarukwaho amateka ya Jenoside cyane kurusha andi mezi, bigatuma abafite ingengabitekerezo yayo barushaho kuyigaragaza mu buryo butandukanye burimo amagambo, ibikorwa byo kubangamira ibikorwa byo kwibuka n’ibindi.

RIB yansabye yansabye Abanyarwanda kuba maso

RIB yasabye Abanyarwanda bose, by’umwihariko abitabira ibikorwa byo kwibuka cyangwa abafite aho bahurira n’amarangamutima akomeye muri uku kwezi, gukomeza kuba maso no gutanga amakuru y’icyaha igihe cyose bagize ibyo babona bibangamira umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr. Murangira yagize ati: “Twese tugomba guharanira ko ubumwe bw’Abanyarwanda butubakwa n’amarangamutima y’igihe, ahubwo bubakwa n’ubushishozi bwo kutemerera ingengabitekerezo ya Jenoside kongera gufata umwanya mu muryango nyarwanda.”

Ni kenshi inzego z’umutekano n’ubutabera zisaba Abanyarwanda kudaceceka imbere y’ibi byaha, kuko kutavuga ku cyaha ari ukurengera ugikora.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Frank Splitter wahoze atoza Amavubi yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994