in

Imyanzuro ya RIB mu biyita abakozi b’Imana bagafatirana abaturage b’imyumvire micye bakabamaraho utwabo

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu biyita abakozi b’Imana bitwaza ijambo ryayo bagacucura abaturage bakoresheje uburiganya, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruravuga ko bamwe muri aba bakoresha uburyo bwo kwihesha umutungo w’undi mu buryo bw’uburiganya ari icyaha kitazihanganirwa.

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana ubwambuzi bushukana mu nsengero zitandukanye aho hari bamwe mu bitwa abakozi b’Imana bahagaritswe mu nsengero abandi barafungwa.

Bamwe mu bantu batandukanye baganiriye na Isango Star bavuga uko babona iki kibazo cy’abiyita abakozi b’Imana kandi bagamije gucucura abaturage binyuze mu ijambo ry’Imana, benshi bahuriza ku kuba ibyo babahanurira aba ari ibinyoma gusa.

Umwe yagize ati “nari ntwite arambwira ngo Imana igiye kumpa umwana w’umuhungu w’igitangaza, nyuze mucyuma bambwira ko ari umukobwa njyiye no kubyara mbyara umukobwa”.

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje aka kaga bahura nako bakorerwa n’abiyita abakozi b’Imana, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko bahagurukiye abantu nkaba kuko ari icyaha nkuko bivugwa na Col. Jeannot Ruhunga umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Ati “ntabwo ushobora kujya hariya ngo ufatirane ibibazo cyangwa imyumvire mike y’abaturage utangire ubakureho utwabo kumugaragaro, ibyo bintu ntabwo ari ibintu iguhugu cyareberera kuko ni ubwambuzi bushukana kandi ni icyaha amategeko yacu ahana”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA yaryumyeho kugeza Abanyarwanda batangiye kuyitera imijugujugu nk’uko ibimenyereye

Polisi y’u Rwanda yishe Nzarubara Emmanuel imurashe mu kico ubwo yari agiye kubereka aho ahisha ibyo yibye