in

Reka Meddy akubitwe bifite ishingiro, dore urutonde rw’abahanzi 10 bakize mu Rwanda

Uru rutonde rwarakozwe hashinguwe ku mitungo aba bahanzi bafite, n’ibindi bikorwa bagenda bakora bibinjiriza amafaranga.

1.King James:

uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Ruhumuriza James, akaba ariyo mazina yiswe n’ababyeyi be. Uyu mugabo aririmba mu njyana ya R&B ndetse na Afrobeat, ari nazo zatumye amenyekana. King James niwe watwaye irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’ ku ncuro yayo ya kabiri, aho yafashe asaga miliyoni 24 z’amanyarwanda. King James aza kur’uyu mwanya kubera ibindi bikorwa akora, aho afite uruganda rwa ‘maize production’ ndetse na Big supermarket.

2. Bruce Melodie:

uyu muhanzi witwa ‘Bruce Itahiwacu’ akaba nawe yarabaye icyamamare mu muziki w’u Rwanda, aho n’ibikorwa byinshi bimwinjiriza biri mu mwuga w’umuziki. Muri ibyo bikorwa harimo inzu itunganya indirimbo ye yitwa ‘ igitangaza music’ aho anayibereye umuyobozi ndetse ari muri bamwe bashyinze Televisiyo ya Isibo TV. Bruce Melodie agenda akorana n’andi ma kampani atandukanye mu kuyamamariza, aho bimwinjiriza amafaranga atari make. Amwe mu masezerano aherutse gusinya harimo: gukorana na Kigali Arena aho ayibereye ‘Brand Ambassador’ kuri miliyoni 150 z’amanyarwanda.Ndetse anamamariza Brok, akaba ari inzoga ikorwa n’uruganda rw’abanya-poland.

3. Knowless:

ubusanzwe knowless yitwa ‘ Jeanne d’arc Ingabire Butera’, akaba ari umwe mu bahanzi b’abakobwa bamamaye muri uyu mwuga. Uyu muhanzi ubana n’umu-producer n’iwe muhanzi w’umukobwa wabashije kuba yatwara  Primus Guma Guma Super Star. Knowless ugenda mu modoka nziza cyane ndetse akaba anatuye mu nzu nziza cyane I Nyamata, akaba yarabaye na ‘Brand Ambassador’ wa Itel.

4.The Ben:

Benjamin Mugisha wamenyekanye nka The Ben akaba nawe agaragara kur’uru rutonde rw’abahanzi bakize. The Ben yagiye asinya amasezerano yo kwamamariza ama-campanies akomeye cyane, aho yamamarizaga ‘Tecno mobile’ kuri miliyoni 42 z’amanyarwanda, ndetse n’urundi ruganda rukomeye cyane kw’isi mu gukora Champagne. The Ben kandi anafite Brand yo kumyenda yitwa ‘Tigger-b’ .

5. Tom Close:

Thomas Muyombo nawe akaba aza kur’uru rutonde rw’abahanzi bakize. Uyu Tom Close akaba ari umuririmbyi ndetse n’umuganga wabigize umwuga. Tom close niwe muhanzi wa mbere watwaye PGGSS, aho yafashe miliyoni 14 z’amanyarwanda. Bikaba bivugwa ko amafaranga ye menshi ayakura mu mwuga wo kuririmba ndetse n’uw’ubuvuzi. Tom close yagizwe umuyobozi w’ikigo cya ‘Regional center for Blood transfusion’.

6. Super Manager: Gakumba Patrick yamenyekanye mu muziki nka Super manager, akaba akunda kurangwa no kugira urubyiruko inama yo gukora cyane ndetse no gukunda igihugu cyabo. Mbere y’uko aza mu muziki yakoraga ibijyanye no kugurisha abakinnyi, harimo uwitwa Kagere Meddie yagurishije muri Simba Fc amukuye muri  Gor’mahia yo muri Kenya. Super manager ahandi akura amafaranga harimo no kwamamaza, aho yagiranye amasezerano n’uruganda rwa  ‘Speranza Group limited’.

7. Meddy: Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yamenyekanye mu njyana ya R&B. Uyu muhanzi wituriye muri America aho anaherukiye gukorerayo ubukwe, akaba ari we muhanzi wabashije kuba yagira miliyoni nyinshi kuri YouTube bitewe n’ indirimbo yakozwe yakunzwe cyane yarebwe na miliyoni 52 zose. Meddy yagiye agirana amasezerano n’ibigo bikomeye harimo nka Airtel.

8. Riderman: Emery Gatsinzi wamenyekanye mu muziki nka riderman, akaba aririmba mu njyana ya Hip Hop. Yagiye akunda bitewe n’uburyo yandikaga indirimbo mu buryo bumeze neza. Amafaranga menshi bivugwa ko yayakuye munzu itunganya indirimbo ‘ ibisumizi‘ ndetse na company nyinshi agenda yamamariza nka MTN na Infinix.

9.platini: umuhanzi nemeye Platini uzwi nka platini P, yamenyekanye cyane mw’itsinda rya dream boyz akaba akorera umuziki mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi uzwi nka Kina Music iyobowe na clement.

10. Sunny:  Sunny Dorcas Ingabire yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yakoze yitwa ‘ kungola’, ikaba yarakunzwe cyane aho yagiye itwara ibihembo byinshi. Aza muri aba bahanzi kubera ubucuruzi bukomeye akora bw’imyenda muri kenya. Mu mwaka wa 2019, indirimbo yabo ya ‘kungola’ niyo yabaye indirimbo yahenze mu rwanda mu buryo bw’amajwi. Sunny kandi aherutse no kugura inzu ya miliyoni 80 z’amanyarwanda.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Egide
Egide
1 year ago

Uru rutonde ntago ndwizeye! Ariko c koko Meddy arimo gukubitwa koko?? Ngabo Medard niwe muririmbyi nkunda cyane kurusha aband bose hano mu rwanda.

Last edited 1 year ago by Egide

Videwo: Dj Briane yahuye nuruva gusenya ubwo yari yaragiye iburayi Kandi ngo arikumwe n’umugabo Social mula

Ten Hag yazanye akineneko mu bwongereza iyo yatsinze aha umutoza watsinzwe icupa ry’inzoga ashyira umugore we