Hari bamwe mu baturage batuye muri tumwe mu duce tw’umujyi wa Kigali batewe ipfunwe n’uduce baturukamo kuko batubitirira, urugero nk’abatuye Rusororo, Nduba na Ndera.
Abatuye mu murenge wa Rusororo bavuga ko iyo bageze ahandi hantu, bakabazwa aho baturuka, iyo bavuze ko bavuye Rusororo, abantu bacyeka ko ari abapfu bazutse bavuye mu irimbi kubera ko aha Rusororo hubatse izina kubera irimbi rya Rusororo.
Ku baturuka mu murenge wa Nduba bo bavuga ko bitirirwa ko baturutse mu myanda kubera ukuntu muri aka gace hazwi ikimoteri cy’umujyi wa Kigali kizwi nka Nduba.
Naho ku batuye mu murenge wa Ndera bo bavuga ko iyo bavuze aho baturutse, abantu bahita bumva ko ari abarwayi bo mu mutwe kubera ukuntu muri ako gace hazwi cyane ibitaro byita ku bantu bafite ikibazo cyo mu mutwe.
Hari utundi duce tugiye dutandukanye dutera ipfunwe abadutuye urugero nka Mageragere, abaturage baho bafatwa nk’abavuye muri gereza, naho abatuye mu gace ka Kabaja bafatwa nk’abakene.