in

Reba uburyo Chriss Eazy na Bwiza bakomeje kwanikira abo bahanganye mu bihembo bya Kiss Summer Awards

Kuva mu byumweru bitatu bishize, abahanzi Bwiza na Chriss Eazy nibo bari imbere y’abandi mu byiciro bahatanyemo, mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022.

Abahanzi n’aba Producer batangiye guhatana muri iki cyiciro cy’amatora kuva ku wa 30 Nzeri 2022. Ni nyuma y’uko hatangajwe ibyiciro by’abahatanye, aho buri cyiciro harimo abantu batandatu.

Ni amatora ari kubera ku rubuga rwa noneho.events (kuri inyarwanda.com), aho umuhanzi Chriss Eazy ari we uri imbere mu cyiciro ‘Best Song’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Inana’, afite amajwi 164. Ni mu gihe Christopher ari we wa nyuma n’amajwi 7.

Chriss Eazy kandi ayoboye abandi mu cyiciro ‘Best Male Artist’ aho afite amajwi 164. Ku mwanya wa nyuma nabwo hari Christopher ufite amajwi 23.

Umuhanzikazi Bwiza ni we uri imbere y’abandi mu cyiciro ‘Best New Artist’, aho afite amajwi 559. Ku mwanya wa nyuma hariho Yampano ufite amajwi 15.

Uyu mukobwa kandi yongeye kwigaranzura Vestine na Dorcas asubira ku mwanya wa mbere mu cyiciro ‘Best Female Artist’, ubu afite amajwi 1,067. Ni mu gihe Marina ari we uri ku mwanya wa nyuma n’amajwi 17.

Producer Santana aracyayoboye bagenzi be kuva aya matora yatangiye. Ni we uri imbere mu cyiciro ‘Best Producer’ n’amajwi 280.

Ku mwanya wa nyuma hariho Producer Madebeats wimukiye mu Bwongereza, ufite amajwi 4.

Album ‘Twaje’ ya Buravan niyo ifite amajwi menshi kuva ibi bihembo byatangira, aho ifite amajwi 736. Ni mu gihe ku mwanya wa nyuma hariho album ‘RNB 360’ ya Nel Ngabo.

Chriss Eazy yavuze ko nta banga yisangije riri gutuma aza imbere y’abandi mu byiciro bibiri byose ahatanyemo, ahubwo ni ugushyigikirwa ari kwerekwa n’abantu muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciwe akayabo ka miliyoni 4 kubera kwandika inyuguti Z ku modoka ye

Byari amarira gusa: Ba bana batatu baguye muri ya mpanuka yabereye ku Kinamba basezeweho (inkuru irambuye)