Benshi mu basore iyo bagiye gushaka abakunzi hari byinshi bagenderaho, ndetse ugasanga byinshi muri ibi tugiye kubabwira ari bimwe mu bituma umukobwa ubyujuje yirukirwa.
1.UMUNYABWENGE
Umukobwa ufite ubwenge mu buryo bugaragara bwaba ubwo mu ishuri cyangwa mu buzima busanzwe akundwa n’abasore benshi akaba akunda kwirukirwa no kwifuzwa cyane kubera iki kintu usanga kidakunze kugaragara kuri benshi.
2.INSEKO NZIZA
Inseko nziza ni imwe mu ntwaro umukobwa aba agomba kwitwaza ngo akurure umusore kandi iyo ayifite koko akundwa n’abasore benshi .
3.UBWIZA KAREMANO
Umukobwa ufite ubwiza karemano icya mbere kimuranga ni ukuba adafite imisatsi y’imiterano cyangwa ngo yisige ibindi bintu bitandukanye mu maso no ku munwa byatuma ahinduka akaba uko atari asanzwe ameze mu busanzwe.
Usanga benshi mu Rwanda basigaye bavuga ngo kubona umukobwa usa nk’igikara byabaye idorali kubera uburyo abakobwa basigaye bitukuza bakikoraho rikaka. Umukobwa ufite ubwiza karemano rero icyo abakobwa batazi n’uko ariwe abahungu bakunda cyane.
4.UKUNDA KWIGIRA
Umukobwa ukunda kugaragaza ko yifite abahungu bamukunda kubi, iyo udakunda kuba iteshamutwe waka amafaranga abahungu mukundana cyangwa abagize amahirwe yo kumenyana nawe biba byiza ndetse ukaba uwo kwifuzwa na buri wese.
5.UFITE IMPUMURO NZIZA
Umukobwa uhorana impumuro yihariye abahungu bamukunda kubi ndetse usanga ahora ashidukirwa na benshi, iki nacyo kiza mu bintu byinshi bituma umukobwa akundwa n’abahungu.
6.UFITE IMICO MYIZA
Imico myiza kuyimenyaho umuntu biragora cyane ku bakobwa bo bazi kwibombarika no kwerekana ko ari ba miseke igoroye, gusa uko ugenda ubana n’umuntu ugenda umenya byinshi bimwerekeyeho ndetse ukamenya niba afite imico myiza, ikisumbuyeho burya iyo hari umuntu ufite imico aramenyakana kubera ukuntu abantu bagenda bamwirahira kuri bagenzi babo. Rero umukobwa ufite imico myiza aba ari uwo kwirukirwa no kwishimirwa na benshi mu basore.
7.WIGIRIRA ICYIZERE
Umukobwa wigirira icyizere akundwa na buri wese, iyo bigeze ku basore ho rero bica umugani kuko bakunda bene aba bakobwa cyane.
8.WO KWIZERWA
Umukobwa ushobora kubika ibanga ntarimene, umukobwa ushobora kutagutenguha igihe hari amasezerano mufitanye uwo abasore bamukunda kubi. Usanga bamutereta basimburana.
9.UBERWA
Umukobwa wambara akaberwa akundwa n’abasore cyane ndetse ahora afite benshi bamwifuzaho ubucuti butandukanye butari ubusanzwe.
10.UKUNDA GUSENGA
Burya niyo umusore yaba adasenga usanga akunda abakobwa basenga rero umukobwa ufite uyu muco akundwa na benshi yaba abasenga n’abatabikozwa.