Abashakashatsi bo mu Buyapani bavuga ko bamaze gutahura ko kubera urukumbuzi, imbwa zishobora gufatwa n’amarangamutima zigasuka amarira iyo zongeye guhura na ba nyirazo nyuma y’igihe kirekire biturutse ku musemburo witwa ‘oxytocin’.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Current Biology, itsinda ry’ababukoze ryavuze ko ibi bimenyekanye ku nshuro ya mbere.
Riti “Iyi ni yo raporo ya mbere igaragaza amaragamutima y’ibyishimo ashobora kuvubukamo amarira ku kindi kinyabuzima kitari umuntu biturutse ku musemburo wa oxytocin.”
Aba bashakashatsi basobanuye ko uko imbwa ihuje amaso na sebuja cyangwa nyirabuja bigenda byubaka igitsikamutima hagati yabyo ku buryo na nyuma y’igihe kirekire hakomeza kubamo ubwumvane.
Takefumi Kikusui wo muri Kaminuza ya Azabu akaba n’umwe mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, yabwiye The Guardian ko igitekerezo yagikomoye ku kubona umugore wakundaga kwita ku mbwa ze azivura, akabona ko habamo ibihe byo kuzenga amarira mu maso haba ku mbwa cyangwa mu maso y’uwo mugore.
Ati “Ibyo byampaye igitekerezo cy’uko umusemburo wa oxytocin ushobora kuba uhembera amarira ndetse duherutse no kubona ko bishobora kubaho ku mbwa ndetse no ku bantu.”
Itsinda ryakoze ubushakashatsi, rivuga ko nyuma y’amasaha arenga atanu hatabaho guhura, iyo bibayeho mu gihe cy’iminota itanu imbwa yongeye kubonana na nyirayo, amarira aba menshi bitandukanye n’uko iba yari imeze mu gihe yari mu rugo yonyine