in

Reba ibanga rikomeye ryihishe mu gusomana ku munwa.

Byakunze kugaragazwa nka kimwe mu bimenyetso by’urukundo rukomeye hagati y’abakundana kuko bifatwa nk’ibidasanzwe. Ntibitangaje kuba uwo mukundana yakwemera kugusoma ku munwa nk’ikimeneyetso cy’urwo agufitiye cyangwa akabyanga ubishaka cyane ko no mu mico 168 ibarwa mu Isi, 46% ni yo ibyemera gusa.

Abahanga mu by’imibereho ya muntu, imihindagurikire y’imico n’imibanire bemeza ko iminwa ari cyo gice kigaragaza cyane uko umuntu yiyumva by’umwihariho mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kidashobora guhishwa. Ibindi iyo yambaye imyenda irabikingiriza.

Ibyo bituma iyo ari kumwe n’uwo afitiye amarangamutima ari yo akunze gukoresha, uko begerana umwe akarushaho gushaka gukoza iminwa ye ku y’undi bikarangira basomanye.

Ni umwihariko ku bantu kuko nta zindi nyamaswa zibikora neza nkabo. Zo iyo zagiriranye amarangamutima hari ukuntu ziyegerezanya imwe igakurura impumuro y’indi ikoresheje amazuru gusa bikaba bihagije.

Umwarimu muri Kaminuza ya Nevada, William Jankowiak, yabwiye BBC ko umuntu we adafite ububasha buhagije nk’ubw’inyamaswa bwamufasha gukurura ibyo byiyumviro bya mugenzi we, ikaba impamvu ituma iyo ashaka kubikurura amwegera bagasomana.

Yakomeje agira ati “Uko amwegera cyane ni ko arushaho gushaka kumusoma.”

Jankowiak yasobanuye ko uko umuntu yambara imyenda myinshi bigira uruhare mu kuba uwo basomana yabishaka cyane. Ni mu gihe abari kumwe batambaye badakunze kugirirana irari ryo gusomana.

Ati “Itandukaniro ritangaje, wibutse ibyo navuze ukareba nk’abahigi n’abandi baba mu mashyamba batambara uzasanga badasomana.”

Yavuze ko bituruka ku kuba ibice by’umubiri bigaragaza ibyiyumviro hafi ya byose biba biboneka, nyamara wakwambara hagasigara haboneka umunwa gusa.

Hagaragazwa ko kuva mu myaka 3.500 ishize gusomana ku munwa byabagaho. Mu mico imwe n’imwe byagizwe ikizira ahandi bikemerwa bikazongera gucika bitewe n’abayoboye amatwara yaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Bac T yakoze ubukwe (Amafoto)

Jacques Tuyisenge yakoze ubukwe (Amafoto)