Iranzi Jean Cluade na Uwera Aline, basezeraniye ku murenge wa Kimihurura, batangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.
Jean Claude Iranzi akaba yaraje mu Rwanda nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa mu gihugu cya Slovakia, aboneraho kuba yasezerana n’umukunzi we w’igihe kirekire. Iranzi yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, gusa nyuma yo kuza mu Rwanda akaba yarahisemo kuba yabyigiza imbere.
Iranzi Jean Claude yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe yo muri Smovakia, akaba ateganya kuba yazajyana n’umufasha we muri iki gihugu mu minsi iri mbere.
Jean Claude Iranzi ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ateye ikirenge mu cy’abandi bakinnyi, baherutse gusezerana muri iyi minsi ya vuba, barimo na Hegman Ngomirakiza bakinanye igihe kirekire muri APR FC.
Imran Nshimiyimana, Celestin Ndayishimiye na Rugwiro Herve, ni abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu bashobora gushinga ingo mu minsi ya vuba.
umusore ni we mwiza!