in

RDC! Haravugwa icyorezo giteye ubwoba kiri kwibasira ibitsina by’abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane mu ntara ya Kivu zombi, hadutse icyorezo gifata ibitsina by’abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Iki cyorezo gihangayikishije abaturage bo muri ibi bice doreko abacyanduye batabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko byari bisanzwe.

Uwacyanduye, atangira azana imiburu mito mito ifata ku bitsina byaba aby’abagabo n’abagore ariko uko iminsi igenda ishira igenda ikura ikabyimba kugeza imenetse ku buryo bidashobora gutuma imibonano ikorwa.

Abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo kimaze hafi ukwezi, bavuga ko kugeza ubu bataramenya igitera ubu burwayi kuko bagikomeje gushakisha nyirabayazana , gusa ngo bacyeka ko cyaba gituruka ku nkende.

Inzego zitandukanye z’ubuzima, zivuga ko mu gihe hagikorwa iperereza, abaturage batarashinga ingo zabo bakwiye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ubu burwayi ari hamwe mu ho bufatira cyane.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Munyandekwe Elisa yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho guhambira umugore we nk’uhambira itungo ryo mu rugo agiye kwiregura yavuze icyabimuteye benshi bagwa mu kanu

Giti mu jisho arumva! Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abahanzi bakora indirimbo zuzuyemo ibitutsi byuzuye ikinyabupfura gike