in

Rayon sports yahomvomvwe imbere ya Gasogi united

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga ikipe ya Rayon sports na Gasogi united itsinze Rayon sports ibitego 2 kuri 1

ni umukino watangiye kw’isaha ya 18h00 impande zombi zisatirana cyane cyane ikipe ya Gasogi united yaje no kubona Koroneli ku munota wa 6 ariko ntigire icyo itanga, , Rayon sports nayo yajee kumbona koroneli ku munota wa 8 ariko nayo ntibyagira icyo itanga.

ikipe ya Gasogi United yaje kubona igitego ku munota wa 29” gitsinzwe naKabanda Sarge ndetse ikomeza no kwataka cyane inyuze kuruhande rwibumoso rwa Rayon sports rwari ruriho Nsabimana Aimable wabonaga ko atari mu mukino neza.

ku munota wa 29″ w’umukino ikipe ya Rayon sports yabuze igitego ku mupira warutewe mw’izamu na Gomis umwataka musha wa Rayon sports.

Igice cyambere cy’umukino cyarangiye Gasogi united itsinze igitego kimwe kubusa.

Mugice cya kabiri cy’umukino Rayon sports yakoze Impinduka ikuramo .
• Nsabimana Aimable
• Karissa Rashidi
• Paul Alon Gomis

yinjizamo abakinnyi barimo
• Mitima Issac
• Nzinga Luvumbu
• Alseny Agogo Camala.

Ikipe ya Gasogi united yaje kubona igitego 2 ku munota wa 60″ w’umukino cyatsinzwe Kabanda Sarge wari watsinze igitego cya mbere.

Ikipe ya Rayon sports yaje kumbona igitego ku munota wa 4″ winyongera gitsinzwe na Luvumbu Nzinga kuri “Coup franc”

Ikipe ya Rayon sports yakomeje gushaka uburyo ya kwishyura igitego cyari gisigaye ariko biranga birangira Ikipe ya Gasogi united ibonye amanota atatu.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport igaritswe na Gasogi ya KNC

Rayon Sport yagize Imana! KNC yavuze ibanga rikomeye yakoresheje ngo atsinde Rayon Sport avuga nicyo yabuze ngo ayitsinde ibitego nka 5