Umusore utunganya umiziki hano mu Rwanda Element Eleéeh uzwiho gukora indirimbo z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda dore ko yakoreye indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.
Uyu musore watangiye gufatanya kuririmba umuziki akanawutunganya dore ko aherutse gusohora indirimbo yise Kashe maze irakundwa cyane n’abatari bacye hano mu Rwanda.
Ubu amakuru agezweho kuri iyi ndirimbo ni uko ejo hashize tariki 8 Ukwakira yujuje abantu miliyoni 3 bamaze kuyireba kuri YouTube mbibutse ko iyi ariyo ndirimbo ye yambere yashyize hanze.
Nyuma yo kuyishyira hanze igakundwa cyane, abafana be bakomeje kumusaba gusohora indi ndirimbo. Nawe yarabyumvise maze mu minsi yashize yatangaje ko abafana be abahishiye byinshi kandi azabagezaho vuba.
Ibi abakuricyiranira hafi umuziki hari abavuga ko gufatanya kuririmba no gutunganya indirimbo ibyo bintu atazabishobora bakavuga bati bizarangira abaye umuhanzi areke kuba umu producer.
Ngo kuko gutunganya umuziki bituma atabona umwanya wa kuryoshya kubera ko aba ahugiye mu ndirimbo z’abandi bahanzi muri studio.