in

Prince Kid wakatiwe imyaka 5 muri gereza aracyari kwinywera ka wine agasomeza ifunguro yateguriwe n’umugore Miss Iradukunda Elsa

Prince Kid wakatiwe imyaka 5 muri gereza aracyari kwinywera ka wine agasomeza ifunguro yateguriwe n’umugore Miss Iradukunda Elsa.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka 5. Gusa nubwo yakatiwe ntabwo yari yajyanwa muri gereza aho agomba kurangiriza igihano cye.

Benshi bahise batangira kwibaza ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko akatiwe.

Itegeko rigenga ububasha bw’Inkiko mu Rwanda riteganya ko Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa mbere mu rubanza rwaciwe mu Rukiko Rukuru n’Ubujurire bwa kabiri.

Kuri Prince Kid, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ajurira byaba ari ubujurire bwo ku rwego rwa kabiri kuko ubwa mbere bwabaye ubw’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru.

Icyakora mu bujurire bwa kabiri nubwo yabyemererwa bisaba ibintu runaka agomba kuba yujuje ngo abyemererwe.

Itegeko rigaragza impamvu icyenda zishobora gutuma urubanza rujuririrwa bwa kabiri zirimo kuba rushobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu no kuba rwatanzwemo ibihano bidateganyijwe n’amategeko.

Hari kandi kuba urukiko rwarashingiye ku itegeko ritariho, ingingo z’amategeko zitakiriho cyangwa rwaciwe n’urukiko rutabifitiye ububasha no kuba rwaraciwe hashingiwe ku bimenyetso, inyandiko cyangwa imyanzuro byatanzwe nyuma yo gupfundikira urubanza kandi hatabayeho gusubukura iburanisha.

Hari kandi kuba urubanza rwaraciwe n’inteko itubahirije umubare ugenwa n’amategeko, rwarasomwe n’umucamanza utararuburanishije, kuba haratanzwemo igihano kingana n’imyaka 15 n’ibindi.

Icyakora Urukiko rw’Ubujurire ntirwakira urubanza rw’abaregwa baburanye bemera icyaha cyangwa batsinzwe imanza mu nzego zombi.

Birumvikana ko uruhande rwa Prince Kid, rushobora kwisunga iryo tegeko rukareba niba hari ingingo ishobora kururengera rukaba rwajuririra iki cyemezo.

Mu gihe yaramuka abonye ingingo imurengera, ubujurire bwe bukemerwa yakomeza gukurikiranwa ari hanze nk’uko itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ribigaragaza.

Bitabaye ibyo, yahita afatwa akajya kurangiza igihano cyangwa agatekereza gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika, nyuma yo gukora kimwe cya kabiri cy’igihano yakatiwe kuko ari bwo yemerewe n’itegeko kuzisaba binyuze mu nyandiko.

Hagati aho, Daniel Kabanguka, umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), yemereye ikinyamakuru The New Times ko Ishimwe atari mu bagororwa bari mu igororero rya Nyarugenge hazwi nka Mageragere.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi muhanzi w’icyamamare arafunzwe

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya ES Remera-Mbogo baratabaza ngo barenganurwe ku mwanzuro ubuyobozi bwa bw’akarere ka Rulindo na NESA bafashe wo gifunga iki kigo igihembwe kigeze hagati