in

“Prince Kid bamuhige afungwe” Apôtre Mutabazi yasabye ko Polisi mpuzamahanga yashaka Prince Kid akazanwa kurangiza igihano yahawe kigomba kumara imyaka 5

“Prince Kid bamuhige afungwe” Apôtre Mutabazi yasabye ko Polisi mpuzamahanga yashaka Prince Kid akazanwa kurangiza igihano yahawe kigomba kumara imyaka 5.

Mu kiganiro na 3D TV ikorera ku muyoboro wa YouTube, Apôtre Mutabazi yavuze ko Kid agomba gushakwa aza kurangiza igihano yahawe kigomba kumara imyaka 5.

Mutabazi avuga ko hagomba gusohorwa impapuro zifata Prince Kid ikindi ngo Polisi mpuzamahanga igomba kumushaka.

Ibi yabivuze nyuma y’uko hari amakuru avuga ko Kid n’umugore we batari mu Rwanda.

Abajijwe aho yakungukira mu ifungwa rya Prince, Mutabazi avuga ko mbere yo gukunda Kid akunda igihugu rero ngo ntiyakemera ko ubutabera bw’u Rwanda buteshwa agaciro.

Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gusambanya undi ku gahato.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Cyirezi Bijoux
Cyirezi Bijoux
11 months ago

Ariko mwabuze inkuru ko muhora kunkuru imwe ya prense kidi

Indirimbo Lala ya Kirikou na Chriss Eazy yasibwe ku muyoboro wa YouTube 

Yamutamaje! Fata Kumavuta yerekanye umwana wa Alliah Cool wari utumye bamujyana i Mageragere maze atangaza n’umuntu bamubyaranye ndetse n’ibintu bidasanzwe ari kumukorera