in

Polisi y’u Rwanda yibukije abasilamukazi ku myambarire itemewe kwambarwa mu Rwanda 

Polisi y’u Rwanda yibukije abagore b’abasilamu ko imyambaro yemewe kwambarwa mu gihugu ari Jilbaab, Hijaab, na Khimar, mu gihe Nikab, izwiho guhisha umubiri wose uretse amaso (cyangwa rimwe na rimwe n’ayo akagirwa ibanga), itemewe mu Rwanda.

Mu butumwa Polisi yatanze, yagaragaje ko imyambarire igomba kujyana n’amategeko y’igihugu, cyane cyane ajyanye n’umutekano. Mu Rwanda, hateganywa ko umuntu agomba kuba ashobora kumenyekana aho ari hose, bityo imyambaro ihisha isura yose igafatwa nk’itemewe. Ni muri urwo rwego Nikab itemewe, mu gihe Jilbaab, Hijaab na Khimar byemewe kuko bitabuza kumenya isura y’umuntu.

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikiza amategeko no kubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyambarire, cyane cyane hagamijwe umutekano rusange. Yibukije ko kutubahiriza aya mabwiriza bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu, bityo abasilamukazi bagasabwa kwambara imyenda yemewe nta gahato.

Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amahame y’idini n’amategeko y’igihugu, Polisi yasabye ubufatanye n’imiryango itandukanye kugira ngo ubutumwa bugere kuri bose, kandi buri wese arusheho kumva impamvu y’aya mabwiriza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwamutumye ndamuzi – Antha Biganiro yamennye amabanga kuri ruswa ivugwa mu mupira w’i Nyarugenge

Umuraperi Fireman yavuye mu kigo ngororamuco