in

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wari ufite umugambi wo kwica abantu 40 gusa yateshejwe amaze kwica bane abaciye imitwe(Videwo)

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo ukekwaho ubwicanyi bw’indengakamere aho yishe abantu 4 abaciye imitwe abandi akabakomeretsa.

Amazina ye yitwa Hafashimana Usto alias Yussufw’imyaka 34 ukekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije, aho akekwaho kwica abaturage 4 abatemye imitwe abandi 2 arabakomeretsa.

Umwe amukuramo ijisho undi amuca ukuboko, byakozwe hagati ya tariki 27/12 na tariki 30/01/2023.

Amakuru dukesha RBA avuga ko Uyu ukekwaho gukora ubu bwicanyi avuga ko byari umugambi we ajyanisha no kwiba aho yemera ko yacungaga ahari abazamu basinziriye akabaca imitwe akikomereza.

Avuga ko yarafite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba atawe muriyombi ataragezaho.

Uyu mugabo avuka mu Karere ka Ngororero akaba yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo.

Avuga ko abo yicaga yahengeraga basiziriye akabatema yifashishije umuhoro.

Bamwe mu barokotse ubu bwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ariwe kuko yahitaga yiruka.

Reba amashusho ye. 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ritunguranye As Kigali kubushake bwayo yikuye mw’irushanwa rugikubita

APR FC ihanze amaso umukinnyi muto uri gukora ibitangaza muri shampiyona y’u Rwanda ngo izamusimbuze Byiringiro Lague waguzwe na Sandvikens y’i Burayi