Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo wavuye muri Uganda yikoreye igifuka cyuzuye urumogi yari agiye kujya acuruza mu banyarwanda.
Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi wari wikoreye ibilo 20 by’urumogi yikanze Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zari ziri mu kazi ashatse kwiruka ntibyamukundira.
Uyu mugabo w’imyaka 20 yafatiwe mu mudugudu wa Mugote, akagari ka Gishali, mu murenge wa Rubaya, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uyu mugabo yafashwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo yari ahuye n’inzego z’umutekano zari ziri ku kazi.