Polisi y’u Rwanda yacakiye bimwe mu bisambo byiyise ‘Abashomeri’ bigatega abaturage ndetse bikanabakubita.
Mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze hari abaturage bahangayikishijwe n’itsinda ry’insoresore ryiyise abashomeri rikora ubwambuzi rikanakomeretsa abaturage. Abagize iryo tsinda ngo babiterwa nuko nta kazi bagira ari yo mpamvu bishoye mu bikorwa by’ubwambuzi.
Nyuma y’ayo makuru, Akarere ka Musanze kaje kuyahakana.
Ati: “Mwiriwe neza! Muri uyu Murenge ntagatsiko gahari kiyise abashomeri gakora ubujura mu buryo buzwi ahubwo hari abantu bagera ku 9 bakekwagaho ubujura n’ ibikorwa by’ urugomo kandi 5 muribo bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’ inzego z’ umutekano.
“Tuboneyeho kwibutsa abantu bose ko Ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’umutekano tutazarebera abashaka guhungabanya umutekano w’abandi kandi buri wese arashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano binyuze mu gutangira amakuru ku gihe. Murakoze!”
Polisi yo yemeje ko yafashe abakora ibyo.
Ati: ” Muraho, mwakoze gutanga amakuru, bamwe mu bakora ubu bwambuzi n’urugomo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, n’abandi baracyashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.”