in

Polisi yo mu mujyi wa Paris yategetse ko igitaramo Maître Gims yari yahuje n’umunsi w’Icyunamo cyimurwa

Polisi yo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa yategetse ko igitaramo umuhanzi Maître Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateganyaga gukora ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimurwa kigashakirwa undi munsi.

Ibiro by’iyi Polisi kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, byasobanuye ko umuyobozi wayo, Laurent Núñez, agiye gusaba abateguye iki gitaramo kucyimurira ku yindi tariki itari iya 7 Mata mu rwego kwirinda ko ituze ry’abaturage ryahungabana.

Biti “Nibatabikora, ubuyobozi bwa Polisi buzatangira inzira yo gukumira iki gikorwa.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’aho tariki ya 25 Werurwe 2025, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, asabye Núñez guhagarika iki gitaramo, ashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda barimo Ambasaderi François Nkulikiyimfura, bagaragaje ko gishobora kwifashishwa nk’urubuga rwo guhakaniraho Jenoside.

Ibiro bya Meya wa Paris byasobanuye ko gushyira iki gitaramo ku munsi wo kwibuka Jenoside ari amahitamo mabi, bishingiye ku mwuka mubi uri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo baba muri uyu mujyi mu gihe ibihugu byabo bifitanye amakimbirane.

Byatangaje ko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ubutumwa bwibasira Abanyarwanda n’Abatutsi bufitanye isano n’iki gitaramo, bigaragaza ko kwemera ko kiba byaba ari ukubushyigikira.

Byasobanuye ko bamwe mu bahanzi bateganya kuririmba muri iki gitaramo basanzwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, biti “Meya wa Paris abona ko gukora igitaramo kuri iyi tariki byahungabanya ituze ry’abaturage.”

Iki gitaramo cyitiriwe gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC. Abagiteguye basobanuye ko iyi nkunga izashyikirizwa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abana, UNICEF, kugira ngo bayigeze ku bo yagenewe.

UNICEF, ishami ry’u Bufaransa, yagaragaje ko itazakira iyi nkunga mu gihe iki gitaramo cyaba tariki ya 7 Mata, ishimangira ko Inteko Rusange ya Loni yahariye uyu munsi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Christophe Renzaho, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuba ubuyobozi bwa Polisi i Paris bwafashe iki cyemezo ari intsinzi.

Ati “Ibi nabyita intsinzi. Bisobanura ko ubusabe bwacu bugenda bwumvikana mu nzego zose, tukaba twizeye ko abateguye iki gitaramo bari bwemere ubu busabe, bakareka tariki ya 7 twibukiraho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafata indi tariki nubwo na bwo bazapfobya.”

Renzaho yasobanuye ko Abanyarwanda bazakomeza kurwanya iki gitaramo kugeza ku munsi kizimurirwaho, kuko n’abapfobya Jenoside bataryama.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: Umunyamakuru Anita Pendo ararembye

Umunyarwenya MC Mariachi yakoze agashya mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show ubwo yateruraga Isimbi Christelle ku rubyiniro, ariko bikamunanira meze amugwa hejuru – VIDEO