Abakobwa barindwi, bamwe muri bo bakekwaho kuba ari abanyeshuri bo muri kaminuza, bafunzwe n’abapolisi i Kakamega muri Kenya, nyuma y’uko basanzwe bari gufata amashusho y’urukozasoni mu nyubako y’amagorofa iri mu gace ka Mwiyala Ward,mu ntara ya Kakamega.
Nk’uko amakuru abitangaza, mu bakekwa, harimo n’umunya Uganda.Bafunzwe bazira gufata amashusho y’urukozasoni ndetse ngo ibi bibafasha kuba mu buzima buhenze ariko bihishe amaso y’abaturanyi babo.
Abatuye Mwiyala bagaragaje ko batishimiye ibyabaye, bavuga ko byagira ingaruka mbi ku bana bato.
Umuturage umwe yagize ati: “Ibyo aba bakobwa bakoze bifite ishusho mbi cyane ku bana bato. Ababyeyi bazi ko abana babo bari ku ishuri,nyuma bakakira ayo makuru atesha umutwe avuga ko abana babo bagize uruhare muri ibyo bikorwa bibi kugira ngo babone amafaranga vuba.”
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Kakamega, Joseph Kigen, ngo aba bakekwa bajyanywe gufungwa bafite ibikoresho bitandukanye, birimo kamera, ibikoresho bya elegitoroniki bikoreshwa mu gufata amashusho y’urukozasoni, ndetse na za mudasobwa.
Kigen yagize ati: “DCI iri gukora iperereza kuri iki kibazo,bityo rero ntidushobora gutanga andi makuru,mbere yuko tumenyeshwa byinshi n’ibiro bishinzwe gukurikirana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, cyane ko ibyo bikoresho byafashwe bijyanwa gupimwa kugira ngo harebwe koko niba byakoreshejwe muri ibyo bikorwa.”
Kigen yakomeje atangaza ko abashinzwe iperereza barimo gukurikirana bashishikaye kugira ngo bamenye abantu bose bashobora kuba bafitanye isano n’iri tsinda.
Ubu abaturage barasaba guverinoma gukemura iki kibazo mu buryo bwuzuye kandi igafata ingamba zo gukumira ko bitazongera ukundi.