in

Polisi yazamuye amarangamutima y’abatari bake kubera ibintu bidasanzwe yakoreye umusore wafashwe yiba(amafoto)

Abapolisi bo muri Afurika yepfo (SAP) i Durban berekanye uruhande rwabo rw’ubutabazi igihe bafataga umuhungu utarageza ku myaka Y’UBUKURE yibye bagahitamo kumufasha bakamutera inkunga ikomeye.

Bivugwa ko abapolisi ba Durban bagifata uyu mwana w’umusore wibaga birinze kumukubita maze bamusaba kubajyana aho atuye hamwe n’umuryango we, maze babonye ubuzima bwabo bubi, abapolisi bahita bajya kubashakira ibyo kurya.Abapolisi bahisemo kugura ibyo kurya mu muryango babibagezaho mu nzu yabo y’ibyondo yenda kubagwaho.

Abakoresha urubuga rwa Twitter bishimiye cyane iki gikorwa cy’aba bapolisi bavuga ko babera urugero benshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yasutse amarira abonye ibyo papa we yakoreye inkweto ye ihenze(video)

Umusimbura w’umunyamakuru Irene Murindahabi yabonetse