Abapolisi bo muri Afurika yepfo (SAP) i Durban berekanye uruhande rwabo rw’ubutabazi igihe bafataga umuhungu utarageza ku myaka Y’UBUKURE yibye bagahitamo kumufasha bakamutera inkunga ikomeye.
Bivugwa ko abapolisi ba Durban bagifata uyu mwana w’umusore wibaga birinze kumukubita maze bamusaba kubajyana aho atuye hamwe n’umuryango we, maze babonye ubuzima bwabo bubi, abapolisi bahita bajya kubashakira ibyo kurya.Abapolisi bahisemo kugura ibyo kurya mu muryango babibagezaho mu nzu yabo y’ibyondo yenda kubagwaho.
Abakoresha urubuga rwa Twitter bishimiye cyane iki gikorwa cy’aba bapolisi bavuga ko babera urugero benshi.
Durban SAPS caught a boy stealing & they asked him why, he said he is living alone with Koko in unbearable situation with no food neither a roof to sleep,
Instead of arresting the boy Police went to see where he stay & couldn't help themselves but bringing them something to eat. pic.twitter.com/8GJxKzu2Uv— Neriah JR ♤🏳️🌈 (@Neriah_JR) June 5, 2022