Ku munsi w’ejo hashize nibwo twari twabagejejeho inkuru y’umukobwa ufite ubugufi bukabije witwa Ruth Innocent wari wasakaje inkuru y’urukundo rwe n’umusore witwa Phillip Ayobami, ngo bakundanye biturutse ku bufashe uyu musore yari yamuhaye ngo abashe kureba imbere ahaberaga ibirori barimo aho bari bacumbitse kuko atabashaga kuhareba.
Nyuma yo gusakaza amafoto y’umusore amuteruye ,ndetse akavuga nuko baje kwisanga mu rukundo ,uyu musore yifashishije urubuga rwa facebook yabeshyuje iy’inkuru avuga ko nta rukundo yigeze agirana na Ruth kuva mu myaka 2 ishize ubwo bamenyanaga muri 2021 ,ahubwo ko icyabahuje ari indeshyo zabo bombi ,aho umwe yari muremure cyane ,undi akaba mugufi, byatumaga bafata amafoto mu rwego rwo kwishimisha nta rukundo rwarimo.
Uyu musore yasabye abafashije uyu mukobwa gusakaza iy’inkuru byumwihariko ibitangazamakuru kubeshyuza ay’amakuru ,mu kwirinda kuba bagezwa mu nkiko ,ndetse anagira inama uyu mukobwa yo guhita asiba amafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Faceboo cyangwa akaba yagezwa imbere yamategeko.