in

Phillip wari wavuzwe mu rukundo na Ruth ufite ubugufi bukabije yamusebereje ku karubanda (AMAFOTO)

Ku munsi w’ejo hashize nibwo twari twabagejejeho inkuru y’umukobwa ufite ubugufi bukabije witwa Ruth Innocent wari wasakaje inkuru y’urukundo rwe n’umusore witwa Phillip Ayobami,  ngo bakundanye biturutse ku bufashe uyu musore yari yamuhaye ngo abashe kureba imbere ahaberaga ibirori barimo aho bari bacumbitse kuko atabashaga kuhareba.

Nyuma yo gusakaza amafoto y’umusore amuteruye ,ndetse akavuga nuko baje kwisanga mu rukundo ,uyu musore yifashishije urubuga rwa facebook yabeshyuje iy’inkuru avuga ko nta rukundo yigeze agirana na Ruth kuva mu myaka 2 ishize ubwo bamenyanaga muri 2021 ,ahubwo ko icyabahuje ari indeshyo zabo bombi ,aho umwe yari muremure cyane ,undi akaba mugufi, byatumaga bafata amafoto mu rwego rwo kwishimisha nta rukundo rwarimo.

Uyu musore yasabye abafashije uyu mukobwa gusakaza iy’inkuru  byumwihariko ibitangazamakuru  kubeshyuza ay’amakuru ,mu kwirinda kuba bagezwa mu nkiko ,ndetse anagira inama uyu mukobwa yo guhita asiba amafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Faceboo cyangwa akaba yagezwa imbere yamategeko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Spice Diana yongeye gushotora abagabo ubwo yari muri ‘Gym’_ AMAFOTO

Kigali habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka yo mubwoko bwa Kamyo yaguye irimo abagera kuri 6 igahitana umwana muto (Amafoto n’amashusho)