in

Perezida Paul Kagame yahaye amahirwe wa musore wamushushanyije yo kujya kwiga kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe

Umunyabugeni Kizito Nkundamahoro wamenyekanye muri Nzeri 2020 ubwo yakoraga igishushanyo cya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we wa mbere, yahawe n’Umukuru w’Igihugu amahirwe yo gukomereza amasomo ye muri Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru y’uko uyu musore yahawe aya mahirwe yanyujijwe ku rubuga rwa Kent State University. Mu kiganiro yagiranye n’abarukoresha uru rubuga agaragara avuga ko iyi foto ya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we yatekereje kuyishushanya kuko yabonye ari ikintu kidasanzwe.

Ati “Nafasha umwanzuro wo gushushanya kiriya gishushanyo kuko cyari ikintu kidasanzwe. Ubwo nayishyiraga ku mbuga nkoranyambaga, byari bimeze nk’igitangaza.’’

Ubwo uyu musore yashyiraga iki gishushanyo cya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi baragikunze kugeza naho Ange Kagame yagisangije abamukurikira kuri X abaza imyirondoro y’uyu musore.

Uyu musore wongeye gushushanya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ntangiro z’uyu mwaka bari kumwe n’umwuzukuru wabo wa kabiri yavuze ko yabikoze atiteguye kuba hari ibintu birenze byabaho kubera cyo.

Kizito Nkundamahoro nyuma y’ibyumweru bibiri akoze iki gishushanyo yakiriye telefone yamuhamagaye ivuye mu bashinzwe umutekano mu muryango w’Umukuru w’Igihugu. Avuga ko icyo gihe Perezida yashakaga kumufasha, ati “Perezida yashakaga kumpa ikintu cyamfasha.’’

Icyo gihe uyu musore yagaragaje ko ashaka kuzamura ubumenyi bwe mu gushushanya atanga urutonde rwa kaminuza enye zo muri Amerika yakwigamo. Icyo gihe Kent State niyo yari iya mbere, akemeza ko yari yatangiye gukabya inzozi ze.

Ati “Nari mfite ibyishimo byinshi. Byari inzozi zanjye zibaye impamo. Nashatse amashuri menshi bampitiramo Kent State University. Ntabwo nari nzi byinshi kuri kaminuza zo muri Amerika.’’

Ajya kwiga muri iyi kaminuza ni ubwa mbere Nkundamahoro yari avuye mu Rwanda, akavuga ko byari bishimishije ariko na none afite imbogamizi zo guhora avuga Icyongereza no kuba nta muntu n’umwe yari azi muri Amerika.

Ati “Kuba ahantu utazi umuntu n’umwe ni imbogamizi. Gusa, nashatse inshuti ubu meze neza.’’

Nkundamahoro wihebeye ubugeni agaragaza ko muri Amerika aho ari ubu hari amahirwe menshi ndetse akaba ashaka kuyabyaza umusaruro no gukomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi umunsi ku wundi.

Nkundamahoro w’imyaka 22 yatangiye gushushanya mu 2019.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alyn Sano agiye gushyira amakariso hanze -AMAFOTO

Hitabajwe izindi mbaraga: Abanyeshuri biga bacumbikirwa bagiye kwiga basanga umuhanda wangiritse ni uko maze hitabazwa izindi mbaraga kugira ngo bagezwe ku kigo cy’amashuri (AMAFOTO)