Umu paisteri wumunya Nigeria witwa Kingsley Okonkwo yazamuye guterana amagambo hagati y’abantu ubwo yavugaga icyo Bibiliya ivuga ku bukwe cyangwa gushakana.
Mu butumwa yashyize kumbuga nkoranyambaga, uyu mugabo utuye mu mujyi wa yatangaje ko ntajantu Bibiliya ivuga ko abantu bagomba gushakana nuwo bakunda, abubwo bagomba gukunda uwo uwo bashakanye.
“Ntahantu Bibiliya ivuga ko ngo Shakana nuwo ukunda, iravuga ngo Kunda uwo mwashakanye”
Ubu butumwa bukaba bwakuruye amagambo menshi kubakurikira uyu mugabo, aho bamwe bemeranya nawe, abandi bakavugako uyu mu pasiteri ashyigikiye umuntu agomba gushaka uwo abonye maze urukundo rukagenda ruza, ibyo bavuga ko bishobora kongera umubare w’ingo zisenyuka.
Umwe mubagize icyo batangaza yagize ati “iyi niyo mpamvu ingo ziki gihe zisenyuka bya hato na hato. Ni gute washakana n’umuntu udakunda maze ukizera ko uzamukunda nyuma yuko mubana. Ese ntibyaba ari nko gufata umuti nyuma y’urupfu? Shakana n’uwo ukunda nshuti yange”