Pasiteri yatunguye abantu nyuma yo guhana pasiterikazi mugenzi we kubera amakosa yari yakoze mu rusengero amutumaho kuza iwe kugira ngo afate ibihano.
Uwo mugore w’umupasiteri yubashye shebuja ajya kumureba iwe kugira ngo yumve icyo amuhanisha cyangwa se amubabarire hagati y’ibyo bibiri.
Umugore agezeyo asanga Bishop ari wenyine mu rugo hanyuma amutegeka ko agomba gukuramo imyenda yose akambara ubusa ubundi akamusanga muri sallon hanyuma akamukubita.
Umugore yabigenje atyo nubwo yari yabanje guhakana ariko yabona Bishop arakaye akabikora, ageze muri salon, bishop yamubwiye gupfukama nuko amaze gupfukama aramubwira ngo nahaguruke yagira ngo arebe kwihangana kwe.
Yamubwiye kujya kwambara ariko ngo agomba kugaruka gufata ibihano kuko bitari birangiye, bumvikana ko umunsi ukurikiyeho azagaruka kwa shebuja gufata ibihano.
Ku munsi wakurikiyeho, yasubiyeyo agezeyo na none amutegeka kwambara ubusa hanyuma ajya mu cyumba cy’abashyitsi arabikora agarutse asanga na Bishop yambaye ubusa agiye kumusoma undi arabyanga.
Ako kanya Bishop yahise amufata ku ngufu kugeza amuvushije amaraso hanyuma abwira umukobwa kujya koga undi asigara akoropa aho, uwo munsi yanga ko ataha bukeye birongera biba uko.
Ku munsi wakurikiyeho ubwo yari amaze kumufata ku ngufu, umugore yahise ahamagara abandi bapasiteri abatabaza kubwamahirwe abona avuye aho ahita ahagarika akazi k’ubupasiteri.
Yagiye kuri police yo muri Nigeria kugira ngo ahabwe ubutabera, police yamusabye kwishyura N70,000 ayabuze polise iramwihorera kandi no mubandi bapasiteri bari bagiye gutabara uyu, harimo n’undi Bishop yahise afata ku ngufu nawe.
Nyuma y’uko ibi bigiye ahagaragara, abantu baguye mu kantu bumiwe.